in

Al Nasr Benghazi izakina na As Kigali yageze mu Rwanda ifite amarira menshi

Kuri uyu wa gatutu tariki ya 5 ukwakira 2022 mu masaha yigica munsi nibwo Ikipe ya Al Nasr Benghazi yasesekaye mu Rwanda ikubutse i wabo muri Libya, aho ije gukina umukino ubanza na As Kigali mu mikino ya round ya kabiri muri CAF confederation cup.

Ni umukino uzaba kuri uyu wa gatandatu saa 15:00, ubere kuri stade mpuzamahanga ya karere ka huye iyi ikaba ariyo stade u Rwanda rufite yemerewe kwakira imikino itegurwa n’ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru wa Africa mu nshingano CAF.

Umutoza w’ikipe ya Al Nasr Benghazi yatangaje ko batiteguye neza cyane ko na shampiyona ya Libya itari yatangira, ikindi avugako basabye ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru mu nshingano mu gihugu cya Libya ko ryasubika umukino bari bafite mu mikino y’igikombe kigihugu ariko rikabyanga, bikarangira basezerewe muri 1/16 cyaryo.

Uyu mukino uzasifirwa n’abasifuzi bakomoka muri Uganda aho umusifuzi mukuru azaba ari uwitwa Ali sabilla, azaba yungirijwe na Issa Masembe na Ronald katenya naho William olaya azaba ari umusifuzi wa 4.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uru rukundo ni ntagereranywa: Yverry yashyize hanze videwo iteye ubwuzu ari kumwe n’imfura ye

Meddy mu magambo y’uje agahinda n’umubabaro ashyize amarangamutima ye hanze kuri mama we w’itabye Imana