in

Mbirizi Eric wa Rayon Sports agiye kwivuriza hanze y’u Rwanda nyuma yo kugira imvune ikomeye

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka mu Burundi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports, Mbirizi Eric ari mu myiteguro yo kujya kwivuriza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hashize ibyumweru bitatu uyu mukinnyi agize ikibazo cy’imvune, ibi byatumye adakina umukino w’ishiraniro wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports, ukarangira Kiyovu Sports itsinze Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe.

Mbirizi Eric yabanje kwivuriza mu Rwanda nyuma yerekeza mu gihugu cy’u Burundi ariko ntabwo byigeze bitanga umusaruro, akaba ari nayo mpamvu nyamukuru igiye gutuma ajya kwivuriza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru dukesha Radio 10, ni uko mu mpera z’iki cyumweru aribwo Mbirizi Eric ashobora kwerekeza muri icyo gihugu kugira ngo avurwe imvune afite ahite agaruka gufasha ikipe ye guhatanira igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mbirizi Eric ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho kuva yagera muri Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye mu ikipe ya Le Messager Ngozi y’i Burundi.

Uretse Mbirizi Eric wavunitse hari n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports bafite imvune barimo Kapiteni Rwatubyaye Abdul, Umunya-Nigeria Rafael Osaluwe Olise n’abandi batandukanye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imirimo ibiri yananiye impyisi:Elon Musk yatangaje ko agiye gushaka umuntu uyobora Twitter kubera ko we afite akazi kenshi

Ku bakunzi b’ifiriti ndetse n’ibirayi muri rusange ikibazo bagiraga cyo kubura ibirayi cyabonewe umuti urambwe