in

‘maze imyaka 2 ntwite sinzi nimba nzabyara umwana’ ubuhamya bwakoze benshi k’umutima.

Uyu mugore watangaje agahinda ndetse n’akababaro aterwa no kuba amaze imyaka ibiri yose atwite ndetse ubu bikaba bitangiye gutuma yumva inda utangiye kumurya ndetse kuba atabasha kwambara ibyo ashatse nabyo bituma yumva adatuje.

Uyu mugore  ufite imyaka 19 yonyine akaba yarabutangarije k’urubuga rwa TikTok aho yasangije abamukurikira amakuru yerekeranye n’ubuzima bwe bukomeje kuba bubi bitewe no kuba amaze imyaka ibiri atwite inda atazi nimba izavamo umwana.

Uyu mugore ukiri muto akomeje kuvugisha benshi bibaza nimba koko aribyo kuko bisa nkaho bitangaje kuba umuntu yamara imyaka ibiri atwite Kandi nta kindi kinyu kidasanzwe cyabaye.

Yagize Ati:” sinjye uzabona mbyaye kuko nifuza kongera kugira umubiri narimfite mu myaka ibiri ishize.”

 

Yakomeje avuga ko iyo azakumenya ko ari uku byari kuzagenda atari kwirirwa asama iyi nda ndetse  kuba atakibasha gusohoka bituma akomeza kumva bimurambiye.

Mu gihe hari benshi barenzaho ibyumweru bibiri batwite bikaba ibibazo ndetse abenshi mu Rwanda bagatangira gukeka ko baba barabaroze, uyu Gracie we amaze imyaka ibiri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ese burya icyo kirenge nicyo cyawe….” – Umufana wa Miss Mutesi Jolly yatunguwe nyuma y’ifoto yabonye

Breaking News : Umuhanzi Eddy Kenzo yamaze kugera mu Rwanda aho aje gukorana indirimbo na Bruce Melody (video)