in

Mason Greenwood yamenyeshejwe igihe azagarukira muri Manchester United

Mason Greenwood, rutahizamu byanditswe ko akinira ikipe ya Manchester United mu Bwongereza nubwo umwaka ushize adakandagira mu kibuga, yamenyeshejwe igihe azongera kugera Carrington mu myitozo.

Kuva mu ntangiriro za 2022 , Mason Greenwood w’imyaka 21 y’amavuko ntarakangira mu kibuga. Ibi byaje ñyuma y’uko uyu musore yashinjwaga gukubita , gukomeretse no gushaka gufata ku ngufu uwari umukunzi we. Icyo gihe Mason Greenwood yarafunzwe maze , mu kwa Mbere kwa 2022 Manchester United itangaza ko imuhagaritse nk’umukinnyi wayo.

Mason Greenwood udaheruka mu kibuga

Mu mezi make ashize , Polisi yo mu mujyi wa Manchester yakuyeho ibirego byose bayaregeaga Greenwood ahinduka umwere. Icyo gihe nubwo Greenwood yahindutse umwere , Manchester United yo yavuze ko izikorera iperereza ryayo kugira ngo abe yagaruka mu ikipe.

Ubu amakuru dukesha ikinyamakuru Dail Mail na Talk Sports aravuga ko Manchester United yamenyesheje Greenwood ko kugaruka mu ikipe muri uyu mwaka w’imikino bitakunda ko agomba kuzategereza umwaka utaha mu gihe ikipe ikirimo gukora iperereza ryayo ryihariye.


Mason Greenwood ufite amasezereno azageza muri 2025 , yakomeje guhembwa na United , ibihumbi 70,000 by’Amapawundi ku cyumweru nk’umushahara we no mu gihe atarahari.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwo mwana ni muzima! Super Manager wari umaze kugira imyaka nk’iy’icyiyoni yagaragaye arebana akana ko mu jisho n’umukobwa w’uburanga buhebuje (VIDEWO)

Mu  Rwanda kiliziya Gaturika yakuyeho Batisimu zo kuri Pasika