in

Mu  Rwanda kiliziya Gaturika yakuyeho Batisimu zo kuri Pasika

 

Mu gihugu cy’u Rwanda Kiliziya Gaturika yakuyeho gahunda yo gutanga isakaramentu rya Batisimu ryari riteganyijwe kuba ku munsi wa Pasika kubera ko abanyarwanda bose bazaba bari mu cyumweru cyo kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi zazize uko zavutse.

Antoine Cardinal Kambanda perezida w’inama y’Abepisikopi Gaturika mu Rwanda niwe washyize umukono ku itangazo rigenewe abakirisitu Gaturika bose mu Rwanda bitewe nuko umunsi Pasika yarikuzaberaho uhura neza n’umunsi wo ku cyumweru aho hazaba hatangiye gahunda yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside ku nshuro ya 29 mu Rwanda.

Kambanda avuga k’umunsi wa Pasika mu gitondo hazabaho gahunda yo kunamira inzira karengane z’Abatutsi bazize uko Imana yabaremye maze saa cyenda hazirikanwe ububabare bwa Nyagasani Yezu.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mason Greenwood yamenyeshejwe igihe azagarukira muri Manchester United

Ba bana bazi kubyina cyane bageze mu Rwanda