in

Mashami Vincent yahaye igisubizo gitangaje abahora bibaza ku masezerano ye

Nyuma y’umukino wa gicuti Amavubi yaraye atsinzwemo na Guinea 2-0, Mashami Vincent yongeye kubazwa ku masezerano arimo agana ku musozo.

Mashami Vincent yavuze ko atazi impamvu amasezerano ye hari abo abuza gusinzira.

Ati “Sinzi ubanza narabaye umutwaro, ubanza ndi umutwaro ukomeye cyane sinzi impamvu ikibazo cy’amasezerano yanjye kigarukwaho cyane, sinzi amasazerano yanyu ariko amasezerano yanjye sinzi impamvu abantu badasinzira kubera amasezerano yanjye.”

Yakomeje avuga ko kuba yakongererwa amasezerano cyangwa ntayongererwe nta bubasha abifiteho, abantu ngo bakwiye gutegereza kuko igihe gisigaye ari gito.

Ati “Reka dutegereze igihe azarangirira ibisigaye nta bubasha mbifiteho ntacyo nabikoraho reka dutegereze igihe azarangirira kuko ntabwo nakubwira ngo nzasinya andi masezerano kuko sinjye wisinyisha ibyo nabyo bigomba kumvikana, twakihangana ngira ngo igihe gisigaye ntabwo ari kinini cyane.”

Mashami Vincent watangiye gutoza Amavubi muri 2018, yagiye yongererwa amasezerano mu bihe bitandukanye, ayo afite azarangira mu mpera za Gashyantare 2022.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore/mugabo, ntuzibeshye ngo ukore aya makosa mu gihe utereta umukobwa kuri message.

Undi mu producer uje kugera ikirenge mu cya Producer Eleeeeh yabonetse (Amafoto)