in

Marcus Rashford w’u Bwongereza na Jamal Musiala w’u Budage ntibazakinira ibihugu byabo

Abakinnyi babiri b’impano zikomeye mu makipe yabo aribo Marcus Rashford na Jamal Musiala ntibazakinira ibihugu byabo kubera ibibazo by’imvune.

Muri icyi Cyumweru cyose hagiye gukinwa imikino itandukanye y’amakipe y’ibihugu ku migabane abarizwaho. Ku mugabane w’i Burayi hagiye gukinwa imikino itandukanye yo gushaka itike y’Igikombe cy’Uburayi cya 2024.

Amakipe yose yari yarahamagaye abakinnyi ariko hari abatangiye kuvukina batarahagera.

Marcus Rashford na Jamal Musiala bameze neza mu makipe yabo

Kuri ubu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yavunikishije inyenyeri yayo,Marcus Rashford. Rashford yari yahamagaye mu bakinnyi 25 Southagate yari kuzifashisha ahangana na Naple n’u Butariyani.
Marcus Rashford utazakinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza kubera imvune

Kuheza ubu Rashford ntazifashishwa muri iyo mikino nk’uko byemejwe na Manchester United ndetse n’ikipe y’igihugu, itangazo ry’impande zombi riravuga ko Rashford yavunikiye mu mukino Manchester United yakinnye na Fulham muri ¼ cya FA Cup.
Jamal Musiala wagize imvune izatuma adakina Imikino y’ikipe y’igihugu

Ku rundi ruhande ikipe y’igihugu y’u Budage nayo yavunikishije inyenyeri yayo y’imyaka 20 y’amavuko akaba ari Jamal Musiala. Musiala usanzwe ukinira ikipe ya Bayern Munich yari yahamgawe mu Bugade ngo azifashishwe mu mikino ibiri ya Peru n’Ububirigi. Bayern Munich yemeje ko Musiala afite ikibazo cy’inyama ku itako rye ry’ibumoso bizatuma atitabira imikino y’ikipe y’igihugu.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mugore wateye umwaku amakipe yose ya visit Rwanda yagaragaye abwira Neymar amagambo akomeye

Breaking News: Amavubi yatakaje umukinnyi w’igihangange wari kubafasha kwitwara neza kuri Benin