in

Manishimwe Djabel yasubije umutoza wa APR FC watangaje ko atamuzi kandi bose bari kumwe mu ikipe imwe

Manishimwe Djabel yasubije umutoza wa APR FC watangaje ko atamuzi kandi bose bari kumwe mu ikipe imwe

Rutahizamu wakiniraga ikipe ya APR FC Manishimwe Djabel yasubije umutoza Thierry Froger utoza iyi kipe watangaje ko atamuzi kandi bose bari kumwe muri APR FC.

Mu minsi ishize nibwo Manishimwe Djabel yerekeje mu karere ka Huye mu ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma yo kugirana ibiganiro n’umutoza w’iyi kipe Afhamia Lofti amwizeza kuzamugeza ku nzozi afite mu gukina umupira w’amaguru.

Uyu rutahizamu mbere yo kwerekeza i Huye yasize acanye umuriro nyuma yo gutangaza ko APR FC abakinnyi b’abanyamahanga yaguze nta rwego ruri hejuru bariho basumbya abo iyi kipe yari ifite ndetse ko bashobora kutagira icyo bageraho abanyarwanda batagezeho.

Djabel nyuma yo kumara iminsi akora imyitozo mu ikipe ya Mukura Victory Sports, ku munsi wejo hashize yatangaje ko kuba Thierry Froger yaravuze ko atamuzi atamurenganya kuko ngo ntaho bigeze bahurira. Imyitozo bari buhuriremo ntabwo yari yemerewe kuyikora bivuze ko ngo ntaho bari buhurire.

Uyu mukinnyi mu kiganiro yatanze yaje guha ubutumwa abakunzi ba Mukura Victory Sports avuga ko bazatwara igikombe uyu mwaka kuko ngo ikipe ni nziza kandi ifite umutoza mwiza ubifitiye ubushobozi.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abarwara igifu mujye muyanywa cyane! Ibyiza utari uzi byo kunywa amazi y’ibirayi yabize

Yakojeje agati mu ntozi: Shaddy Boo mu buryo budasanzwe yongeye gushotorana yifashishije amafoto maze abarimo umuhanzi Kenny Sol kwifata biranga bakora ibiteye amatsiko -AMAFOTO