in ,

Manishimwe Djabel kongera kubanza mu kibuga bizagorana

Umutoza wa APR FC uyifite by’agateganyo, Ben Moussa yavuze ko impamvu kapiteni w’iyi kipe, Manishimwe Djabel amaze iminsi yinjira mu kibuga asimbura ari uko yari amaze igihe atari kumwe na bo rero ataragaruka mu bibe bye by’umwihariko ku kijyanye n’imbaraga.

Manishimwe Djabel yahanwe iminsi 30 n’ubuyobozi bwa APR FC kubera umwuka mubi wari muri iyi kipe aho yajyanye n’umutoza Adil Erradi Mohammed ariko we nyuma y’ibihano akaba ataragarutse.

Ibi bihano byarangiye tariki ya 14 Ugushyingo, yahise agaruka mu bandi ariko umukino wakurikiyeho wo batsinzemo Sunrise FC 3-2 ntabwo yigeze yifashishwa.

Indi mikino 3 yakurikiyeho banganyijemo na Kiyovu Sports 2-2 na Mukura ndetse na AS Kigali 0-0, Manishimwe Djabel yagiye yifashishwa asimbura.

Umutoza Ben Moussa yavuze ko impamvu amaze iminsi akinishwa asimbura ari uko yari amaze igihe atari kumwe n’abandi byatumye asubira inyuma mu bijyanye n’imbaraga ku buryo yari ataragera ku rwego rwo gukina iminota 90.

Ati “Djabel yari amaze ukwezi mu rugo, ku kujyanye n’imbaraga (physique) ntabwo yiteguye ukina iminota 90, iki ni icyumweru cya 3 atangiye gukorana natwe kuba atabanza mu kibuga ni ikibazo cy’uko imbaraga zitara neza, amaze iminsi yinjira asimbuye, azagenda aza bitewe n’igihe.”

Nta gihindutse byitezwe ko mu mikino ikurikiyeho Marines FC ku wa Mbere ndetse n’uwa Rayon Sports, uyu mukinnyi azabanza mu kibuga.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe: inzuki zasanze umugabo mu modoka ziramuruma kugeza apfuye.

Amafoto:Jay Rwanda nawe ateye intambwe ikomeye yo kwigobotora ubugaragu, yatangaje ko ubukuwe bwegereje