in

Ntibisanzwe: inzuki zasanze umugabo mu modoka ziramuruma kugeza apfuye.

Umugabo wo muri Kenya yadwinzwe n’irumbo ry’inzuki zimusanze mu modoka, kugeza ashizemo umwuka.

John Muthine Mutwiri wakoraga mu kigo gishinzwe imisoro n’amahoro muri Kenya (Kenya Revenue Authority) yashizemo umwuka , nyuma y’uko inzuki zitagira ingano zinjiye mu modoka yari arimo maze zikamurya.

Ibi byabaye uyu mugabo John Muthine Mutwiri atwaye imodoka yerekeza mu gace ka Majengo mu mujyi wa Mombasa. Nk’uko raporo ya polisi yo muri Kenya yabigaragaje, uyu mugabo ubwo ibi byabaga yari kumwe na bagenzi be babiri ari bo: Hezekiel Gikambi na Maurice Kinyua bakoranaga muri iki kigo cya Kenya Revenue Authority.

Ubwo bari mu modoka bagiye kubona babona inzuki zitagira ingano zinjiye mu modoka barimo, ni ko guhita bashaka uko basohoka igitaraganya. Bose uko ari batatu bahise basohoka maze buri wese asohoka yiruka ajya mu cyerekezo cye.

Nubwo bahise basohoka bahunga izi nzuki zari zibateye mu modoka, uyu witwa Mutwiri we ubwo basohokaga yari yamaze gutondagirwaho n’inzuki zitagira ingano maze biba ingorabahizi kuzimukuraho.

Mutwiri yaje kujyera aho yitura hasi imbere y’igaraje ryari hafi aho. Nyiri garaje witwa Mwaruwa Chikophe yahise afata moto y’amapine atatu izwi nka Tuk Tuk, maze ahita amwihutana ku bitaro byari hafi aho ariko akihagera yahise ashiramo umwuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Arsenal yakubise umutoza w’igihugu muri Qatar bimuviramo kwirukanwa

Manishimwe Djabel kongera kubanza mu kibuga bizagorana