in

Manchester United igiye gusimbuza Cristiano Ronaldo umukinnyi w’icyamamare

Ikipe ya Manchester United nyuma yo kumva ko Kylian Mbape ashaka gusohoka muri PSG yashyize imbaraga kuri uyu musore.

Kylian Mbape hashize iminsi atumvikana n’abamwe mu bakinnyi bakinana bitewe nuko avuga ko muri PSG adahabwa Agaciro yasinye amasezerano ashaka kubona.

Ibi nyuma yo gututumba muri iyi kipe abakinnyi bakinana bayobowe na Lionel Messi ndetse na Neymar, ntabwo bagize icyo babitangazaho gusa bakomeje gukorana nawe kandi bo bemera guhabwa ibyo basabye ubwo basinyaga amasezerano.

Amakuru ahari ni uko uyu musore udakomeje kwishima muri iyi kipe, arimo gushakwa cyane na Manchester United kugirango imusimbuze Cristiano Ronaldo uheruka gutangaza amagambo akomeretsa abayobora iyi kipe.

Manchester United biravugwa ko ishaka gutanga Milliyoni 150 z’amapawundi kugirango yegukane uyu mukinnyi ufatwa nk’umukinnyi mwiza urimo kuzamuka muri iki gihe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’inshamugongo yongeye gutaha mu matwi y’abakunzi ba Sadio Mané ndetse na Senegal muri rusange

Inkuru ibabaje: Muri Kenya umugabo yishe mama we umubyara amuziza ibiryo