in

Inkuru y’inshamugongo yongeye gutaha mu matwi y’abakunzi ba Sadio Mané ndetse na Senegal muri rusange

Rutahizamu wa Senegal akanakinira ikipe ya Bayern Munich nyuma yo kugira imvune mu mukino wahuzaga ikipe ye ya Bayern Munich n’ikipe ya Werder Bremen, byahise bitangazwa ko uyu rutahizamu ngenderwaho mu ikipe ya Senegal atazitabira igikombe cy’isi.

Gusa abatoza ndetse n’abaganga b’ikipe y’igihugu ya Senegal bo mu bakinnyi bahamagaye harimo n’uyu Sadio Mané bavuga ko azakorira mu gikombe cy’isi.

Nyuma y’aho ku munsi w’ejo tariki ya 15 Ugushyingo bigaragaye ko mu bakinnyi ba Senegal bakoze imyitozo Sadio Mané atagaragayemo, hatangiye gusoka inkuru zivuga ko Sadio Mané atazigera akina umukino numwe wo mu matsinda.

Ikipe ye iri mu itsinda rigizwe n’ibihugu nka Qatar izakira iki gikombe, Ubuhorandi, Equador ndetse n’iyi Senegal.

Gusa hari abavuga ko uyu Sadio Mané nta mukino n’umwe azakina muri iki gikombe cy’isi ngo kubera ko nubwo ikipe ye yaramuka irenze amatsinda dore ko bishoboka Sadio Mané ntiyazakina kubera ko imvune yagize ikomeye, gusa bivugwa ko ngo impamvu yahamagawe ngo ni uko bagiraga ngo bahumurize bagenzi be igihe bazajya bamubona abashyigikiye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Urukundo n’impumyi”-Couple y’umusore muto n’umugore ukuze ikomeje kuvugisha benshi hanze aha

Manchester United igiye gusimbuza Cristiano Ronaldo umukinnyi w’icyamamare