in

Inkuru ibabaje: Muri Kenya umugabo yishe mama we umubyara amuziza ibiryo

Umugabo w’imyaka 34 wo mu gihugu cya Kenya yageze imuhira, agiye kwiyarurira ngo arye, nyina ngo yamusabye kutarya ibyo kurya byose, ahita arakara afata umuhoro aramusimbukira aramutema, aramukomeretsa cyane.

Uwo mukecuru wari ugeze mu myaka 74, nyuma yo gutemwa n’umuhugu we, ngo yavuye amaraso menshi cyane ndetse biza no kumuviramo gupfa, n’ubwo abaturanyi bari bamaze kumugeza kwa muganga.

Abaturanyi b’uwo muryango banatangaje ko ikibazo cy’ibyo kurya hagati ya nyakwigendera n’umwana we, cyaje cyiyongera ku kindi kibazo bari basanganywe gishingiye ku butaka kandi ngo uyu mugabo yari azwiho gukunda kunywa ibiyobyabwenge. .

Uwo wishe nyina, ngo ni umugabo ufite imyaka 34, bivugwa ko ngo yarakajwe n’uko ibyo kurya yahawe ari bikeya, ugereranyije n’ibyo bari bahaye umukozi wo muri urwo rugo, nyuma agashaka kurya ibyari byatekewe abo mu rugo byose.

Nyina yaramwinginze ngo ntabikore, mbese ngo areke gucura abandi, ahita arakara, afata umuhoro, aramusimbukira abanza kumutema ukuboko.

Uwo mukozi wo muri urwo rugo aganira n’itangazamakuru nyuma y’urupfu rw’uwo mukecuru, yagize ati “Yashatse kurya ibyo kurya byose, nyina amusabye kwibuka n’abavandimwe be kuko bari batararya, ahita arakara afata umuhoro aramutema

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester United igiye gusimbuza Cristiano Ronaldo umukinnyi w’icyamamare

Inkumi yazengereje Sheri wayo urya amafaranga yakuye mu busambanyi