in

Umutoza wa Rayon Sports yabwiye umuzamu Ramadhan Kabwili ibintu bitatu agomba gukosora

Umutoza w’abazamu mu ikipe ya Rayon Sports, Niyonkuru Vladimir yabwiye umuzamu Ramadhan Awam Kabwili ko hari ibintu bitatu agomba gukosora kugira ngo arusheho kuzamura urwego rw’imikinire.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 8 Nzeri 2022, umutoza Ramadhan Awam Kabwili yakinnye umukino we wa mbere wemewe na FERWAFA nyuma y’uko yari amaze imikino itatu ya gicuti yikurikiranya abanza mu izamu.

Ku munsi wa kabiri wa shampiyona ubwo batsindaga Police FC, Ramadhan Awam Kabwili yasoje umukino atinjijwe igitego, ibi bikaba byarishimiwe n’abakunzi ba Rayon Sports by’umwihariko umutoza we Niyonkuru Vladimir umwiaho umunsi ku munsi.

Amakuru yizewe YEGOB yahawe n’umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ni uko Niyonkuru Vladimir akomeje kwishimira ko Ramadhan Awam Kabwili agenda azamura urwego, gusa kimwe mu bintu agomba gukosora ni ukumenya gufata imipira yo mu kirere.

Ikindi cya kabiri ni ugusohoka mu izamu neza ndetse no kumenya kuvugana na ba myugariro bamuhagaze imbere, uyu mutoza akaba yaramubwiye ko nabasha kubikora neza azaba ari umuzamu uzafasha byinshi Rayon Sports.

Iyi kipe iyobowe n’umutoza Haringingo Francis Christian izakomeza shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ku munsi wayo wa gatatu yakira ikipe ya Rwamagana City FC itozwa na Ruremesha Emmanuel.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Nari narayobye” Bruce Melody yakoze indirimbo ivuga ubuzima bwe muri gereza

“Mabukwe namwotsa n’amazi ashyushye” Shakira yatamaje abagore barogesha abagabo n’abana babo