in

M Irene wabanye na Niyo Bosco igihe kirekire yagize icyo avuga kubikomeje gushinjwa uyu muhanzi ko yaba asigaye anywa urumogi

M Irene mu gahinda kenshi yagize icyo yisabira abantu bakomeje gushaka Views baharabika Niyo Bosco ngo anywa urumogi.

Irene Murindahabi yifashishije urubuga rwe rwa Instagram yasabye abantu kwitwararika bajlkajya bashaka views mu buryo bukwiriye.

Ibi yabikomojeho ubwo yashyiraga agace gato kikiganiro uwitwa Djihadi yagiriye kuri 3D Tv ya Fatakumavuta.

Mu butumwa burebure yatangiye agira ati:” Nakomeje kwihangana ariko ibi byo birakabije Njye muntuke munyite ibyo mushaka byose ariko ndabinginze mugerageze mwibuke ko Niyo Ari undi muntu, Munyite indyarya umugome nibindi mushaka byose ariko mwibeshyera Bosco nta Rumogi anywa”.

Yakomeje agira ati:” ntanurwo muziho kandi mbibutse ko ntimumuzi kundusha, mugire n’imbabazi nimba muri Incuti ze mwakabaye mubizi ko atameze neza muri iyi minsi, rero ibaze ariwowe Umeze nka we nkakubeshyera ibintu nkibi ku ka Rubanda”.

We yasabiraga agahenge niyo Bosco ariko we akavuga ko ibyo yakorerwa byose nta kibazo kuko arabimenyereye.

Yagize ati:”Njye nateze umugongo nimuhondagure uko mushaka pe Gusa ibi muri gukora mu buryo bwo gushaka Views nicyo muvugaho Ni ubugome, Hejuru ya byose Twese Tuzava kuri Iyi si tubyiganiraho Niyo humura ibi uri gucamo bizashira kandi Imana Niyo izi byose niba koko Hari ibyo ntaguhaye umbabarire kandi nzineza ko uzabona ibyikubye nubasha gukomera ugaca muri ibi nk’umugabo”.

Yasoje agira ati ukwiriye ibirenze ibi Ntusanzwe uri imashini y’umuziki  gusa umbabarire ni njye wakuzanye muri Uyu mwanda Gerageza wumve indirimbo wanditse yitwa Nzakomora Ijambo kurindi ubundi Usenge byose bigira iherezo”.

Ibi byagaragarije abantu benshi ko nubwo aba bombi batagikorana ibijyanye n’umuziki gusa ni inshuti za hafi kandi inshuti magara.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Innocent
Innocent
1 year ago

Ni hatari kbsa

Chriss Eazy yatsinze Papa Cyangwe ku manota 5-2 mu mukino 10Battle utegurwa na RADIOTV10

Biratangaje irebere umugore ufite impano idasanzwe yo kuvuza umwirongi akoresheje umwuka uturuka mu gitsina cye(Amafoto)