in

Chriss Eazy yatsinze Papa Cyangwe ku manota 5-2 mu mukino 10Battle utegurwa na RADIOTV10

Byari mu kiganiro ‘10Battle’ gikunze guhuza abantu babiri biganjemo abafite amazina mu myidagaduro, bagakina umukino wo kubazwa ikibazo cyo kurondora ibintu runaka mu masegonda 30.

Ubajijwe avuga umubare w’ibyo abasha kurondora mu masegonda 30, hanyuma utabajijwe yakumva yamurusha akavuga umubare wisumbuye, iyo abaye atamurusha ahamya ko uwo bahanganye abeshya, agasabwa gusubiza.

Iyo uri gusubiza bimunaniye, amanota yegukanwa n’uwo bahanganye.

Ku munsi w’ejo rero TV10 yateguye umukino wahuje Chriss Eazy na Papa Cyangwe. Aha bahabarijwe ibibazo bitandukanye bakabigerageza, ariko byaje gutungurana ubwo babazwaga amazina y’abaminisitiri bo muri Guverinoma y’u Rwanda, bose babura n’umwe.

Ubwo bari babajijwe umubare w’abaminisitiri babasha kuvuga amazina yabo mu masegonda 30, Chriss Eazy yavuze ko agiye kugerageza kuvuga batatu.

Mu kugerageza gusubiza iki kibazo, Chriss Eazy wari wiyemeje kuvuga batatu, byarangiye avuze amazina y’abahoze miri iyo myanya maze aba atsinzwe atyo.

Iki nicyo kibazo cyabananiye mu buryo bweruye muri bitanu aba basore bahawe, nyuma y’aho Juno Kizigenza na Khalfan nabo babajijwe icyo kibazo bakabura n’umwe ibi byatumye ku mbuga nkoranyambaga abantu batangira kubaha inkwenene bibaza niba koko ari Abanyarwanda.

Mu bindi bibazo babajijwe Papa Cyangwe yananiwe kuvuga amazina y’indirimbo nyarwanda 20 mu masegonda 30.

Papa Cyangwe kandi yongeye kunanirwa kuvuga abanyamakuru ba Sports 7 ba hano mu Rwanda ikindi kandi yari yiyemeje kuvuga ibitabo byo muri Bibiliya 9 maze biza kurangira avuze ibitabo 7 gusa.

Uwo mukino waje kurangira Chriss Eazy atsinze Papa Cyangwe ku manota atanu ya Chriss Eazy Papa Cyangwe we yegukanye amanota 2.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuramyi Bosco Nshuti yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we (Amafoto)

M Irene wabanye na Niyo Bosco igihe kirekire yagize icyo avuga kubikomeje gushinjwa uyu muhanzi ko yaba asigaye anywa urumogi