in

Lionel Messi yashyize hanze ukuri ku bijyanye no kuba azakina igikombe cy’isi cya 2026

Rutahizamu w’umunya-Argentine, Lionel Messi yashyize ukuri ku bijyanye niba azakina imikino y’igikombe cy’Isi cya 2026 ndetse anavuga ku gikombe cya Copa America.

Mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Mexico, Canada na Leta zunze ubumwe z’Amerika, Lionel Messi azaba afite imyaka 39.

Yabyemeje aganira n’ikinyamakuru cya ESPN avuga ko ashaka kuzagikina cyane ndetse anavuga ashaka kuzisubiza igikombe cya Copa America.

Yagize ati: “Buri gihe nzahora ngerageza guhatana byuzuye. Ninjye wa mbere uzi igihe nshoboye ndetse n’igihe ntashoboye”.

“Igihe cyose numva meze neza kandi nshoboye gutanga umusanzu, nzakomeza kuwutanga. Kuri ubu, icyo nshobora gutekereza ni ukugera muri Copa America meze neza nkayikina”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro! Uwabaye minisitiri w’intebe w’u Rwanda yitabye Imana

Umuhanzikazi w’umurundi usanzwe umenyerewe mundirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo shyashya