in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Lionel Messi yahuye n’uruva gusenya.

Hoteli ihenze icumbitsemo rutahizamu wa Paris Saint-Germain, Lionel Messi, yatewe n’abajura bipfutse ku maso ku wa Gatatu w’iki cyumweru, aho batwaye bimwe mu bintu by’agaciro by’abandi bayibamo.

Messi ari kuba muri hoteli Le Royal Monceau y’i Paris hamwe n’umugore we n’abana babo batatu, ariko kuri ubu umutekano wabo watangiye kwibazwaho mu gihe gito amaze ageze mu Bufaransa.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo Daily Mirror byatangaje ko ku wa Gatatu w’iki cyumweru, abagabo bipfutse ku maso binjiriye mu idirishya rya kimwe mu byumba by’iyi hoteli bakahiba.

Umwe mu bagore bacumbitse muri iyi hoteli yibwe agakufe gafite agaciro ka 3000£ (agera kuri miliyoni 4 Frw), amaherena afite agaciro ka 500£ (asaga ibihumbi 670 Frw) n’amafaranga 2000£ (agera kuri miliyoni 2,7 Frw).

Amashusho yafashwe na camera za CCTV agaragaza abagabo bipfutse ku maso binjira mu nyubako banyuze mu idirishya ryari ridafunze hafi y’aho Messi aba. Bivugwa ko icyumba kimwe cyishyurwa ibihumbi 17£ (hafi miliyoni 23 Frw) ku ijoro.

Bivugwa ko kandi umutekano wari wakajijwe kuri iyi hoteli nyuma yo kuyigeramo kwa Lionel Messi, ariko kuri ubu bikaba bidahagije nyuma y’uko bamwe mu bakiliya bayo babuze ibyo bari basize mu byumba.

Umupolisi wo muri ako gace yabwiye abanyamakuru ko umutekano utacunzwe neza ndetse hari gukorwa iperereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’abanyarwandakazi yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru

Ibizakwereka ko urimo guhatiriza urukundo rwawe.