in

Leandre Willy Essomba Onana ari gushinjwa ikintu gikomeye gishobora gutuma asezererwa muri SIMBA SC amaze iminsi yerekejemo

Ashoboye kwisanga yongeye kugaruka muri Rayon Sports! Leandre Willy Essomba Onana ari gushinjwa ikintu gikomeye gishobora gutuma asezererwa muri SIMBA SC amaze iminsi yerekejemo

Rutahizamu w’umunya-Cameroon Leandre Willy Essomba Onana wakinira ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize akaba ubu arimo gukinira ikipe ya SIMBA SC, ashobora kwisanga agarutse mu ikipe ya Rayon Sports.

Nyakanga 2023, mu kwezi gushize nibwo rutahizamu Leandre Willy Essomba Onana yerekeje mu ikipe ya SIMBA SC avuye mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda ibitego bigera kuri 16 muri Shampiyona ari nabyo byahise bimuha amahirwe yo kwerekeza muri Tanzania.

Leandre Willy Essomba Onana akigera mu ikipe ya SIMBA SC yatangiye neza mu mikino imwe n’imwe ya gishuti atsindira iyi kipe ibitego ariko n’ubundi abanyamakuru bo muri Tanzania ukumva ntabwo bamwemera kubera ko ngo ari umukinnyi utihutisha umupira ndetse ngo ntabwo ajya afasha ikipe ya SIMBA SC mu buryo bwo kugarira igihe idafite umupira.

Onana akiri no mu ikipe ya Rayon Sports ykundaga gushinjwa iki kintu cyo kudafasha bagenzi be mu gihe ntamupira bafite ariko kubera gutsinda nibyitabweho cyane, gusa muri Tanzania bwo ubona ko byafashe indi ntera nyuma yo kugerayo ntiyisubireho ngo akoreshe imbaraga nyinshi.

Uyu rutahizamu muri iyi wikendi ishize ubwo SIMBA SC yakinaga finali ya Super Cup n’ikipe ya Yanga Africans cyigatwarwa na SIMBA SC, ntabwo yigeze abanza mu kibuga kuko umutoza Robertinho yamushyizemo mu minota 70 ariko n’ubundi ukabona ko ibyo abafana ba SIMBA SC bamushinja Koko ariko bimeze kugeza aho benshi bamuha amahirwe yo kuba yasezerewe rugikubita kuko ngo ntacyo afasha iyi kipe.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto y’icyumweru: Akamwenyu ni kose kuri Diamond Platnumz nyuma yo gufata ifoto yifashe nkuru kuri aritari ari kumwe na Perezida Paul Kagame

Inkuru y’akababaro: Abantu 10 baburiye ubuzima mu musiguti