in

Inkuru y’akababaro: Abantu 10 baburiye ubuzima mu musiguti

Abantu icumi baguye mu musigiti kuri uyu wa Gatanu muri Leta ya Kaduna iherereye mu Majyaruguru ya Nigeria, ubwo uwo musigiti wabagwagaho.

Umuvugizi wa Polisi, Mohammed Jalige yabwiye Xinhua ko uyu musigiti waguye abantu bari gusenga kuwa gatanu.

Mu gihe icumi aribo byemejwe ko bapfuye, abandi 25 bakomeretse. Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane uburyo uwo musigiti waguye.

Uyu musigiti waguye wubatswe kera mu myaka ya 1830 ndetse wafatwaga nk’inzu ndangamurage abayisilamu bo hirya no hino ku Isi bazaga gusengeramo.

Hari hashize iminsi hari imitutu yiyashije mu bikuta by’uwo musigiti, ku buryo bikekwa ko ari byo byabiteye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Leandre Willy Essomba Onana ari gushinjwa ikintu gikomeye gishobora gutuma asezererwa muri SIMBA SC amaze iminsi yerekejemo

Imodoka itwara abagenzi yarivuye mu Rwanda yakoze impanuka iteye ubwoba itwara ubuzima bw’abantu benshi