in

Lakers yatsinze nyuma y’igihe kinini idatsinda, Warriors yatsinzwe, Westbrook mu nzira zisubira OKC na resultants zose

Ikipe ya Los Angeles Lakers biravugwa ko nta mpinduka nyinshi zizaba muri squad yayo mu mwaka utaha w’imikino n’ubwo ikomeje kutitwara neza mu mikino ya NBA. Umwe mu bayobozi ba Lakers yavuze ko abakinnyi bagomba gushaka uburyo bahuza umukino dore ko kugeza ubu aricyo kibazo kiri muri iyi kipe iri ku mwanya  wa 9  mu gice cy’i Burengerazuba.

Zion Williamson w’ikipe ya New Orleans Pelicans nyuma yo kugira imvune mu mwaka ushize w’imikino byari biteganyijwe ko agomba kugaruka m’ Ukuboza umwaka ushize akaomeje gutinda hanze bitewe n’ikibazo yagize bisaba ko ashobora kongera kubagwa mu kirenge kugira azagaruke ameze neza.

Ikipe ya Oklahoma City Thunders biravugwa ko uyu mwaka w’imikino nurangira bashobora kwinjira mu biganiro n’ikipe ya LA Lakers ku musore wagiriye ibihe byiza muri Thunder Russ Westbrook akaba yagaruka mu rug obo bagahabwa Derrick Favors na draft pick mu mwaka wa 2027.

Ikipe ya Indiana Pacers izarekura umukinnyi wayo Tristan Thompson aho biteganyijwe ko uyu Tristan azahita asinyira ikipe ya Chicago Bulls.

Jaylen Brown wa Boston Celtics mu magambo ye yemeje ko atumva uburyo yabuze mu batoranyijwe kuzakina umukino wa AllStar 2022.

Urutonde rw’abahatanira igihembo cya MVP muri NBA kuri ubu Nikola Jokic wacyegukanye umwaka ushize ayoboye abandi.

Resultants muri NBA

 

Orlando Magic 109-130 Atlanta Hawks

 Boston Celtics 111-112 Detroit Pistons

Indiana Pacers 113-108 Washington Wizards

 New York Knicks 106-111 Brooklyn Nets

Chicago Bulls 125-118 Sacramento Kings

 Memphis Grizzlies 119- 123 Portland Trail Blazers

Minnesota Timberwolves 91-103 Toronto Raptors

Oklahoma City Thunder 106-114 San Antonio Spurs

Phoenix Suns 124-121 Houston Rockets

 Golden State Warriors 116-117 Denver Nuggets

Los Angeles Lakers 106-101 Utah Jazz

 

 

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Producer Ishimwe Clement wo muri Kina Music yatunguye abantu mu macenga menshi (video)

Isi igeze ku musozo: ababyeyi bumiwe babonye abana bato b’abahungu bafotowe baryamanye bahuje igitsina