in

Kylian Mbappe yarakariye bikomeye Perezida wa FFF biturutse kuri Zidane

Rutahizamu w’u Bufaransa Kylian Mbappe yarakariye bikomeye Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa FFF, wavugaga ko atari kwitaba telefoni y’umunyabigwi Zinedine Zidane iyo amuhamagara amusaba akazi ko gutoza ikipe y’igihugu.

Amagambo ya Le Graet aganira na RMC Sport yagize ati “Zidane yaba yaragerageje kumpamagara? Oya rwose, nta nubwo nari kwitaba telefoni ye. Kumubwira ngo ashaka akandi kazi mu ikipe? nakore gahunda ashaka indi kipe cyangwa ikindi gihugu atoza.”

Ayo magambo yababaje cyane Mbappe maze nawe ahitangaza amagambo agira ati “Zidane n’Ubufaransa, ntabwo dukwiriye gusuzugura umunyabigwi kuriya.”

Byavuzwe ko Zidane wahoze ari umutoza wa Real Madrid, yanze gutoza amakipe nka Brazil, USA ndetse n’andi menshi kugira ngo atoze Ubufaransa ariko mu mpera z’icyumweru gishize FFF yatangaje ko yongereye amasezerano Didier Deschamps azageza 2026.

Report

What do you think?

3.2k Points
Upvote Downvote

Written by Epa

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byari umunezero mu bukwe bwa Munyaneza Landry na Cyuzuzo bazwiho kubyina gakondo bagashimisha benshi

Umukinnyi ngenderwaho muri Kiyovu Sports yagaragaye ari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports