in

Byari umunezero mu bukwe bwa Munyaneza Landry na Cyuzuzo bazwiho kubyina gakondo bagashimisha benshi

Muri Mata 2022 nibwo Munyaneza Landry usanzwe ari umutoza w’ababyinnyi b’itorero Inyamibwa AERG yari yasabye Cyuzuzo Brinda kumubera umufasha ,undi nawe abyemera ntakuzuyaza ,nyuma y’amezi icyenda aba bombi bakoze ubukwe bwaranzwe n’umunezero.

Ni ubukwe bwabereye mu mujyi wa Kigali ,bubanzirizwa n’imihango yo gusaba no gukwa nyuma hakurikiraho indi mihango irimo  kwakira abatumirwa no gutarama , uku gutarama kukaba kwaranzwe no kubyina imbyino gakondo ubusanzwe zatumye benshi bamenya Landry.

Ubukwe bwa Landry na Cyuzuzo bwitabiriwe n’inshuti n’umuryango biganjemo abasanzwe babyina mu itorero inyamibwa , n’abandi baturutse muyandi matorero .

Munyaneza Landry yamenyekanye cyane mu bihe abantu bari bugarijwe n’icyorezo ,ubwo we na mugenzi we Muvunyi bafataga indirimbo zigezweho muri iy’iminsi bakabihuza n’imbyino gakondo bikanyura ababireba.

Munyaneza Landry na Cyuzuzo Brinda barushinze
Munyaneza Landry na Cyuzuzo Brinda barushinze

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iteye nk’ingoro y’abami! Mu mafoto dutemberane inzu y’akarataroneka Cristiano Ronaldo agiye kujya abamo muri Arabia Saudite

Kylian Mbappe yarakariye bikomeye Perezida wa FFF biturutse kuri Zidane