in

Kwizera Olivier ari mu gihirahiro.

Umunyezamu kwizera Olivier akomeje kuba mu gihirahiro aho yavuze ko atarafata umwanzuro w’ikipe azerekezamo kuko na Rayon Sports bataricarana ngo bagire ibyo bumvikana, nibyanga abe yajya ahandi.

Kwizera Olivier ni umunyezamu uvuga ko nta masezerano ya Rayon Sports afite, ni mu gihe iyi kipe ihamya ko ubwo yamusinyishaga mu mpeshyi ya 2020 yamusinyishije umwaka umwe w’amasezerano ariko hakaba harimo ingingo ivuga ko nurangira aya masezerano azahita yiyongera bidasabye ibindi biganiro agahabwa nk’ibyo yahawe asinya bwa mbere(umushahara na recruitment).

Muri icyo gihe uyu munyezamu yabiteye utwatsi ndetse abwira ISIMBI ko kuva yasinya atigeze ahabwa kopi y’amasezerano ye, yagiye ayisaba ariko ntayihabwe.

Kwizera Olivier yavuze ko hari ibitaratungana ariko bigomba kurangirana n’iki cyumweru akamenya aho yerekeza.

Ati “ntabwo ndahamenya ariko birarangirana n’iyi weekend, nibwo nzamenya aho nerekeza.”

Kuba yasubira mu ikipe ya Rayon Sports, uyu munyezamu yavuze ko ibiganiro bitararangira kuko bagomba kwicarana bakagira ibyo bameranywa.

Ati “ntabwo birarangira, ndacyategereje nyine ngo ndebe. Harabura kumvikana ngo turebe icyo duhurizaho. Tugomba kubanza tukicarana ku mpande zombi tukagira ibyo twabasha kuba twahurizaho. Njye nta masezerano ya Rayon Sports mfite.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gihe utangiye gukora ibi bintu ,uzamenye ko watangiye guca inyuma umukunzi wawe.

Umuhanzikazi Marina avuze Impamvu isekeje ituma adashyira umukunzi we ahagaragara.