in

Kujya kuri Sitade ni ubwende! Abakunzi ba Rayon Sports na APR FC bashyizwe igorora umukino bazawurebera ubuntu

Kujya kuri Sitade ni ubwende! Abakunzi ba Rayon Sports na APR FC bashyizwe igorora umukino bazawurebera ubuntu

Abakunzi ba Rayon Sports na APR FC zizakina umukino w’umunsi wa 9 wa Shampiyona ugomba kuba muri iyi wikendi bashyizwe igorora na Television y’igihugu yari imaze iminsi iterekana imikino ya shampiyona.

Sezo ishize iyi television niyo yerekanye imikino ya shampiyona ariko aho ihinduwe igashyirwa muri League ntabwo iki gitangamakuru cy’igihugu cyigeze cyerekana iyi mikino nyuma yaho hari ibintu bitari byaranogejwe.

Kugeza ubu ibintu byamaze kurangira iki gitangamakuru cyigiye gutangira kuyerekana ndetse umukino bazaheraho ni Derby izahuza APR FC na Rayon Sports ndetse wanashyizwe ku buntu kuko uzaca kuri RTV Kandi iri no ku madecoderi y’ubuntu.

Uyu mukino uzaba ukomeye cyane dore ko n’amakipe yombi akomeje imyiteguro Kandi abakinnyi hafi ya bose mu makipe yombi barahari ntabibazo by’imvune burimo byinshi.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abenshi bayirwaye batabizi! Mu Rwanda abarwayi ba Kanseri yo mu muhogo iterwa no gukora imibonano yo mu kanwa bakomeje kwiyongera

Amarira y’aba bana ntayarikubagwa amahoro! RIB ikomeje iperereza ku bakoze uburiganya mu guhitamo abana bagiye mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda – Hari abamaze gutabwa muri yombi