in

Ku munota wa nyuma Moussa Camara yakuwe mu bakinnyi 23 bazacakirana na Rutsiro FC nyuma yo gushaka gukubita umukinnyi wa Rayon Sports

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara yakuwe mu bakinnyi 23 barerekeza mu Karere ka Rubavu gucakirana na Rutsiro FC.

Ku wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2023, nibwo ikipe ya Rutsiro FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mu myitozo y’ejo ya Rayon Sports yabereye mu Nzove, rutahizamu Moussa Camara yabanje kwitoreza mu ikipe ya mbere umutoza aza kumukuramo amushyira mu ikipe ya kabiri maze Moussa Camara ahita yivumbura areka imyitozo.

Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bamugaruraga mu myitozo yahise atuka bikomeye Nishimwe Blaise ndetse ashaka no kumukubita, arangije atuka Haringingo Francis Christian ko amwanga ku buryo bukomeye.

Nyuma y’iyi myitwarire idahwitse umutoza Haringingo Francis Christian yahise afata icyemezo cyo kumukura ku rutonde rw’abakinnyi arajyana mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare.

Moussa Camara amaze igihe atumvikana na Haringingo Francis Christian aho amushinja kumwima umwanya, gusa benshi mu bafana ba Rayon Sports bavuga ko Moussa Camara atagakwiye kuba yirengagizwa nk’uko umutoza abimukorera.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu Moussa Camara wiyunze n’umutoza Haringingo Francis yavuze ibitego azanyagira Rutsiro FC yategewe umurengera w’amafaranga

Itsinzi ku bagabo bifuza kongera ubugabo bwo hasi n’imisemburo ibuturukamo (UBUSHAKASHATSI)