in

Ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore hafatiwe umugore ahetse igipupe mu mugongo abeshya ko ari umwana yaje gukingiza nyamara agenzwa no gucucura abaturage

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore haravugwa inkuru y’umugore wafashwe ahetse igipupe mu mugongo abeshya ko ari umwana yaje gukingiza, Nyamara ari ukugirango yibe abaturage.

Hari mu gitondo cyo Kuri uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024, ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore hafatiwe uyu mugore ahetse igipupe abeshya ko ari umwana yaje gukingiza, abyitwaza kugira ngo yibe telefone za bazagenzi be bazaga gukingiza.

Umudamu wamuvumbuye, nuko yari amaze iminsi ahamubona ahetse igisa nk’umwana, yarengejeho igitenge, gusa ariko bagera imbere ya muganga uwo uhetse igipupe agahita agenda atahageze.

Gusa buri munsi uko bazaga gukingiza, haburaga telefone, bajya gusaka abahari bakabura wa mudamu w’igipupe.

Kuri uyu wa Mbere rero baramuketse, maze umwe mu babyeyi yacunze uwo mubyeyi atamureba, maze akora ku mwana, ngo arebe ko ungana, atungurwa no kubona ari igipupe aba ahetse.

Ababyeyi bahise bamutangatanga, maze bamubaza ikimugenza, avuga ko aba aje kwiba telephone, yaje no kwemera ko hari izo yibye, ndetse yemera kwishyura iyumwe mu babyeyi yari aherutse kwiba, amuha ibihumbi 100Frw.

Ubuyobozi bw’ibitaro bwafashe uyu mubyeyi maze buramuganiriza, bamushyikiriza RIB, ubu hakaba hari gukorwa iperereza.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

I Rubavu Polisi yarashe SEDO wa kagali

Abagabo babiri babakire bari guhatanira kurongora umukobwa w’imyaka 19 upima metero 2