in

Abagabo babiri babakire bari guhatanira kurongora umukobwa w’imyaka 19 upima metero 2

Mu bihugu bitandukanye usanga kubona umugore atari ikintu kigoye, ndetse nubwo byaba bigoye akenshi abagore nibo bihitiramo abo bazabana bitewe n’urukundo. Gusa hari ubwo bumwe mu bwo mu bihugu bitandukanye bushyiraho amahiganwa ku bakobwa babuvukamo, umusore ubashije gutsinda akaba ariwe umutwara. Urugero wavuga kuri ubu bwoko bwo muri Sudani y’Epfo.

Kuri ubu muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo, abagabo babiri bari guhatanira kurongora umukobwa w’imyaka 19, witwa Athiak Dau Riak, ufite uburebure bungana na metero 2 na santimetero 13.

Umwe muri abo bagabo akaba yamaze kwiyemeza gutanga inka 105 n’amafarangana angana n’ibihumbi 20 by’amadollari. Undi mugabo nawe nawe yamaze kumenyesha ko azatanga inka 350 cyangwa zirengaho, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota V6, ndetse ahe inzu y’ibyumba bine umuryango w’uwo mukobwa.

Kuri ubu igihirahiro ni kinshi ku babyeyi ba Athiak Dau Riak bibaza uwo bazamuha, gusa kuribo ngo igisubizo ni uko uzahiga undi ariwe uzegukana umugeni.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore hafatiwe umugore ahetse igipupe mu mugongo abeshya ko ari umwana yaje gukingiza nyamara agenzwa no gucucura abaturage

Umukino uzahuza Congo na Marocco mu gushaka tike y’igikombe k’isi uzasifurwa n’abasifuzi 4 b’Abanyarwanda