in

KNC umaze iminsi avuga amagambo yo gutera ubwoba Abareyo yavuye ku izima ahishura rutahizamu wa Rayon Sports ufite ubushobozi bwo kwinjiza igitego mu izamu rya Gasogi United

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yavuze ko Joachiam Ojera abakinnyi be bagomba kumwitondera kugira ngo atazabinjiza igitego.

Ejo Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, Saa Cyenda n’igice z’amanywa kuri Stade ya Bugesera ikipe ya Gasogi United izaba yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri Radio/TV1 Rwanda, KNC mu buryo bwo gutebya yavuze ko muri 2021 ubwo Sugira Ernest yari intizanyo muri Rayon Sports avuye muri APR FC yabatsinze igitego, aboneraho no kuvuga ko Joachiam Ojera w’intizanyo ya Rayon Sports kuva muri URA FC yo muri Uganda bagomba kumwitondera kuko abakinnyi b’intizanyo bakunda kugora Gasogi United.

Uyu mugabo amaze iminsi akubita agatoki ku kandi avuga ko azatsinda Rayon Sports nk’uko yabikoze mu mukino ubanza wabaye tariki 23 Ukuboza 2022 ubwo Gasogi United yatsindaga Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Malipangou Theodore Christian.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 aho ikurikirwa na Rayon Sports zinganya amanota zigatandukanywa n’umubare w’ibitego zizigamye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

I Bugesera habereye akarasisi k’igare kabereye ijisho bitanga n’ishusho y’ukuntu Tour Du Rwanda y’uyu mwaka izaba imeze

Ibyo Omah Lay w’imyaka 26 yakoreye umukunzi we Tiwa Savage w’imyaka 43 byatumye abantu bongera gucika ururondogoro