in

Kirihahira! Part 1: Bruce Melodie yarindishijwe Televiziyo kugira ngo yibonere amaramuko

Umuhanzi Bruce Melody uzwi ku izina rya Munyakazi kubera ibikorwa bikomeye agenda akora mu muzika nyarwanda, akomeje kugaragaza ko ari kirihahira.

Bruce Melodie akoresha amayeri akomeye mu buryo bwo gushaka no kuguma kuvugwa mu itangazamakuru kugira ngo acuruze ibihangano bye.

Bruce Melodie yakoresheje amayeri yo kubeshya abanyarwanda ko yashinze televiziyo y’imyidagaduro. Icyo gihe yavuze ko Isibo Tv ari iye.

Mu muhango wo kumurika iyo Televiziyo, Bruce Melodie yari ari kumwe na Manager we w’icyo gihe, Kabanda Jean de Dieu byavuzwe ko bafatanyije iyo televiziyo.

Bidateye kabiri byaje gutahurwa ko iyo televiziyo atari iye ahubwo ko yishyuwe ngo yamamaze iyo televiziyo.

Nyuma y’ibyo Bruce Melodie yagiye no ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko atashora muri iyi televiziyo ahubwo ko yari yahawe amafaranga yo kuyamamaza.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana w’imyaka 12 atunze undi w’imyaka 7 nyuma y’uko ababyeyi babo bafunzwe kubera 1000

Impamvu 3 nyamukuru Messi adashaka kuguma mu ikipe ya PSG