Nk’uko ibinyamakuru byo mu Bufaransa bibyandika, ikipe ya Paris Saint-Germain iri kugerageza kongera amasezerano Lionel Messi uheruka kwegukana igikombe cy’isi ariko uyu mukinnyi akagorana. Dore zimwe mu mpamvu ziri kubitera:
Nyuma y’uko uyu mukinnyi avuye gukora amateka, yagarutse mu ikipe ye ariko ntiyakiriwe neza bityo ntabwo biri kumushimisha. Mu mukino baheruka gutsindwa na Rennes igitego 1, Messi yari ari mu kibuga ariko ntiyatsinda bituma abafana bamutuka banavuga ko agomba kubasohokera mu ikipe.
Itangazamakuru ryo mu Bufaransa ryo rivuga ko impamvu yitwaraga neza yari ari kwitegura igikombe cy’isi akaba ariyo mpamvu atakiri gutsinda ibitego byinshi nka mbere. Ibi byose nta na kimwe kiri kumushimisha akaba ariyo mpamvu ari kwanga kongera amasezerano.