in

NdabikunzeNdabikunze

King James asubije ibibazo bikomeye atigeze avuga na rimwe| Ku bijyanye no gushaka umugore n’ibindi

Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye ku izina rya King James, yavuze bimwe mu bintu bikomeye atari yarigeze avuga. Ni mu kiganiro yagiranye na The Choice Live.

Nkuko King James yabitangaje yavuze ku bijyanye n’amakuru yavuzwe ko yambuye abakozi be umushahara wabo. King James yavuze ko bitabaye ahubwo wenda habayemo ubukererwe mu kwemeza imishahara y’abakozi igatinda kubageraho gusa abakozi be kuko baziko King James afite izina rikomeye bararikoresha kugirango ikibazo cyabo kigere kure. King James yavuze ko ibi bibazo byavuzwe ubwo yarari muri Amerika aho yari yagiye muri gahunda za Muzika ye ndetse no mu bukwe bwa Meddy gusa nyuma yaho byaje gukemuka.

King James kandi yavuze ku bijyanye no kurongora aho yavuze ko igihe nikigera azabitangaza gusa ashimangira ko icyemezo cyo kurongora kidakwiye gufatwa hutihuti ahubwo ari icyemezo gutegurwa ndetse na nyiracyo akagifata ku bwe adashyizweho agahato.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ibabaje y’umugabo wapfuye nyuma y’iminsi ibiri arongoye.

Umugabo yatsindiye amamiliyoni apfa atayariye||Dore uko byagenze.