in

Kimisagara:Umugabo w’umufundi uri mu kigero cy’imyaka 43 yasanzwe ku nzira yinshwe gusa igiteye agahinda n’ibyo yabanje gukorerwa mbere y’uko yicwa

Kimisagara:Umugabo w’umufundi uri mu kigero cy’imyaka 43 yasanzwe ku nzira yinshwe gusa igiteye agahinda n’ibyo yabanje gukorerwa mbere y’uko yicwa

Mu Karere ka Nyarugenge umurenge wa Kimisagara mu kagari ka Nyenyeri haravugwa inkuru iteye agahinda y’umugabo w’umfundi witwaga Mbanduwe imfura Ernest wishwe by’agashinyaguro.

Mu gitondo cyo kuwa 2, Kamena 2023 ni bwo uyu mugabo bivugwa ko yakoraga akazi k’ubufundi yasanzwe ku nzira yakubitaguwe ndetse ngo n’amenyo yari yakuwemo afite n’ibikomere byinshi ku gahanda.

Muri uyu murenge wa Kimisagara uri mu mirenge ikunze kumvikana mo ubujura bukabije n’ubwicanyi dore ko abaturanyi b’uyu mugabo bahamya neza ko uyu nyakwigendera yishwe n’ibisambo kuko mu bisanzwe nta muntu yenderanyaga cyangwa ngo arwane bya hato na hato.

Gusa na none birakekwa ko uyu mugabo yishwe n’abo nakoranaga kuko ngo yari yaraye ahembwe aho yari amaze iminsi akorera akazi ke k’igifundi.

Kugeza ubu urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rumaze guta muri yombi bane bakekwaho iki cyaha cy’ubwicanyi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bageze no mu rwambariro! Inkumi n’abasore bagize Itorero ry’Igihugu, Urukerereza bagiye gusura ikipe ya Arsenal – AMAFOTO

Arubakitse pe! Uburanga n’ikimero by’umukobwa Aliah Cool yakoresheje muri ya filime iri gutitiza umugi, buteye ukwabwo (AMAFOTO)