in

Kimisagara: Abanyerondo batatu bafashe ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 15 maze bamukorera amahano

Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara haravugwa inkuru y’abanyerondo batatu bikekwa ko bafashe ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko.

Abaturage baganiriye na BTN Tv dukesha iyi nkuru bavuze ko uyu mwana bamusanze hafi y’umuhanda, ikanzu yari yambaye yacitse kandi yakomeretse mu gitsina maze bamwambika imyenda, bamubajije icyamubayeho ababwira ko ari abanyerondo bamusambanyije.

Umwe mu baturage bari aho yavuze ko hari abadamu 3 banyuze aho mu gicuku nka Saa Munani, babona abanyerondo batatu bari gukurura uwo mwana.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara yemeje aya makuru maze avuga ko uyu mwana akimara gutanga amakuru, abakekwaho icyo cyaha bahise batabwa muri yombi maze bashyikirizwa ubugenzacyaha, umwana ahita ajyanwa kwa muganga kwitabwaho.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Batwibye”: Umusifuzi ari kuvumwa n’abafana ba Rayon Sport nyuma y’igitego yanze – reba videwo 

Nyuma yo gusezera kuri RADIOTV10, Mugenzi Faustin yahise yerekana umukobwa wamutwaye umutima – IFOTO