in ,

KIGALI: Umustar w’umunyarwandakazi akojejwe isoni n’impenure mu mugi rwagati

Umunyarwandakazi Supersexy wagaragaye muri Video y’indirimbo  “Ibidashoboka” ya Knowless n’izindi ubu azwi  i Kigali nka’ Queen of TwerK’ cyangwa umwamikazi wo kunyonga amabuno,ni byo koko Supersexy anyonga amabuno akarusha benshi harimo na Amber Rose kandi atarushwa.

ajaalallanma-horz

Nyuma yuko uyu mukobwa Yaje mu Rwanda avuye mu Bushinwa  biravugwa ko amaze iminsi agenda muri imwe mu mihanda igize umujyi wa Kigali maze agatangirwa n’insinzi ry’abantu bitewe n’imyambarire iba iherekeje imiterere ye idasanzwe .

Gusa ngo kuri iyi ncuro yahuye n’uruva gusenya ubwo yarageze mu mujyi rwagati ahitwa kwa Rubangura,Ngo Supersexy yari yambaye umwenda umwegereye kandi mugufi bihagije ku buryo yagaragazaga inyuma ye harwaje benshi.

Amakuru dufite dukesha bamwe mu bari babyiboneye n’amaso ngo Supersexy mu mujyi Rwagati ,imbere ya ahitwa kwa Rubangura,ahantu haba hateraniye abantu benshi,maze bakimukubita amaso bitewe n’uko imyambaro yari yambaye yamugaragazaga,ngo bahise baza kumushungera kugeza ubwo bamukoreye uruziga maze abura aho anyura ngo yinjire mu modoka.

Imyambaro igaragaza hejuru yo mu ntege kure  mbese umuntu yakita impenure yateye Supersexy gushungerwa maze isoni ziramukora abura aho yifata ndetse ngo byaje kurangira yinjiye mu modoka ariko bigoranye kuko ngo uko yarashungerewe ni nako abari aho bamuvugirizaga akaruru bagira bati” imyambaro iri aha,ikibuno kiragwira…”

Umwe mu bari aho aganira na YEGOB.RW yagize ati” Ntabwo narimuzi cyane gusa nari namubonye mu binyamakuru gakeya,ariko kuri iyi ncuro namubonye namaso yanye ntangazwa cyane n’impenure yari yambaye ,njyewe ntababeshye nibwo bwa mbere mbonye umukobwa wambaye gutya..ni nayo mpammvu wumvaga abenshi muri twe tuvuza induru kuko ntabwo bisanzwe i Kigali kabisa”

 

Hagati aho mu cyumweru gishize we ubwe yashyize kuri instagram ifoto yamugaragazaga akurikiwe n’abantu benshi maze ati” ibi nibyo biba iyo mfashe urugendo ni mugoroba,murebe inyuma yanjye,nsinzi impamvu bankurikiraga gutya” aya mgambo yeteye bame kumubera imfura maze bamubwira ko biterwa n’impenure zo ku rwego rwo hejuru aba yambaye

ajakkla

Irebere uburyo abantu bari bamushungeye buzuye ku modoka yari arimo mu mugi kwa Rubangura:

https://www.youtube.com/watch?v=9ADySw6PhFI&feature=youtu.be

https://www.instagram.com/p/BLraeEJgW4Moqa6YD9hHYQFTefBdxZcKjvigck0/?taken-by=n_supersexy&hl=en

https://www.instagram.com/p/BLraeEJgW4Moqa6YD9hHYQFTefBdxZcKjvigck0/?taken-by=n_supersexy

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
8 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
claude
claude
7 years ago

ariko murabeshya uyu numustar mubiki ejo bundi ndi ntiyari umumansuzi ari numubyinnyi wabahanzi akagira amana akabona umusaza umukura mwisoni, afite ubwenge buri hasi sana

Sanyu lydia
Sanyu lydia
7 years ago

Uyu mwana w’umukobwa ntiyari yambaye ubusa nukuri ahubwo ni ubujiji bwaba nyarwanda, njyewe nabonye ikibazo cyabayeho ari ukubera imiterere ye…….kuko abantu benshi bavugaga ko bashaka gukora ku kibuno cye bumve ko atari icyo yambaye. Imana ifashe u Rwanda naho ubundi turi inyuma cyane mu majyambere.

Sanyu lydia
Sanyu lydia
7 years ago

Niko se CLAUDE, ni iki wia ubumansuzi? Mwagiye muvuga ibyo muzi…ntiyigeze amansura ahubwo yabyiniye abahanzi kdi ndumva aribyo byaba byaramugize umusitari kuko iyo atabikora ntuba umumenye 😂😂😂😂😂😂😂 ni iki wita umusaza? Ugira imana abona umutabara ubwo kdi wowe wasanga uri imbwa itagira n’umurizo ariko muzira abimereye neza…buriya iyo utekereje ko yari umubyinnyi ubu akaba avugwa ahantu hose birakundya ugatangira ngo yabonye umusaza. Iyo witegereje umugabo we ubona angana na so? Niba angana na so ukaba umwifuriza nyoko pole sana ntiyamwemera 😂😂😂😂😂 ahubwo uwanyereka uriya mwana nkamubaza kata yakoresheje kuko ni bake bashobora gufata icyemezo cyo kubaka kdi bakunzwe n’abasore benshi.

Mujye muvuga mwabanje gutekereza

Gylain
Gylain
7 years ago

Claude ujye uvuga ibyo uzi kuko uwo uvuga ntanubwo umuzi peee ,,mu Rwanda iyo babonye umuntu uteye neza kubera kutabimenyera batangira kumuhimbira

Munyampundu Eugene
Munyampundu Eugene
7 years ago

Comment:ubundi Diplomate kuki yababwiye ntimwumve? umu patron utakuzamura ntakababazwe nipantalo/ijipo utazamuye mubanze MUKURU imigogo uri mumaso yanyu mubone gutokora abandi ahubwo hariho abantu Bantu bazira abimereye neza harya ngo iyo mutabonye umuntu asabiriza ntacyo yimariye ntimunyurwa? mubareke bavuge mukore byose ni mumutwe

Claude
Claude
7 years ago

Agendera mu modoka ifite tableau za kera. Wagira ngo Toyota zomuri 90.Ntabwo ari superstar

Mumu
Mumu
7 years ago
Reply to  Claude

yamaze wowe se ugenda muyihe?

N J.P JI
7 years ago

Ntimukavuge ngo imyumvire ipfuye, imyumvire mizima se ni ukwambara nkuwambaye ubusa? Umuntu wese afite uburenganzira bwo kwambara ibyo ashaka, ariko umuntu muzima yarakwiye kwambara ibyubahisha IMANA,ibimwubahisha, nibyubahisha igihugu cye.(Preserve our culture please!).

Irebere uburyo umuhanzi The Ben yigaruriye umutima wa Miss Keza Joannah (video)

Abakinnyi b’ibihangange mu ikipe ya Manchester United bari mu mazi abira(Impamvu)