in

Kigali: Umukobwa yarize ayo kwarika kubera umusore wamuriye miliyoni eshatu amubeshya ko azamurongora.

Umukobwa witwa Belinda yarize yigaragura hasi kubera umusore wamuriye amafaranga agera kuri miliyoni eshatu amwizeza ko bazabana.

Uyu mukobwa wihamagariye umunyamakuru wa Kigali 250 TV bakajyana mu rugo rw’uyu musore ,yatangaje ko hashize igihe amuhamagara kuri telefoni ariko umusore ntabashe kumwitaba.Avuga ko bahoze bakundana ndetse aramwizera amuha miliyoni ze eshatu ngo kuko yari azi ko bazashyingiranwa.

Kubera agahinda uyu mukobwa yari afite byabaye ngombwa ko umunyamakuru yihamagarira uwo musore maze mu bwishongozi bwinshi avuga ko ayo mafaranga koko yayariye ariko na we yamuhaye umwanya we.Abajijwe niba uwo mukobwa amuzi ,yabyemeye ariko avuga ko ayo mafaranga ari make ati:”urumva miliyoni 3 I Kigali harimo byeri zingahe ?.

Umukobwa acyibyumva yahise arira cyane ndetse aryama hasi biba ngombwa ko bamuhumiriza ariko akomeza gushengurwa n’agahinda.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Julianna Kanyomozi yagaragaje amarangamutima akomeye ku mwana we wujuje umwaka, nyuma yo gupfusha uwari imfura ye.

Ibintu bitangaje wamenya ku nkoko idasanzwe ishobora kugura miliyoni 5 z’Amanyarwanda.