in

Umuhanzikazi Julianna Kanyomozi yagaragaje amarangamutima akomeye ku mwana we wujuje umwaka, nyuma yo gupfusha uwari imfura ye.

Umuhanzikazi Julianna Kanyomozi ukomoka muri Uganda yagaragaje akari ku mutima we ubwo umwana we wa kabiri yuzuzaga umwaka umwe amaze avutse.Ni nyuma y’igihe ashengurwa n’agahinda ko kuba yarapfushije umuhungu we w’imfura witabye Imana afite imyaka 11 y’amavuko.

Julianna yashenguwe n’agahinda ubwo yapfushaga umwana we w’imfura yari afite ari umwe, uyu mwana yapfuye muri 2014, afite imyaka 11 y’amavuko, apfa uyu mugore yakoze ibishoboka byose ngo abaganga baramire ubuzima bwe ariko biranga agwa mubitaro byo mugihugu cya Kenya.

Kuva muri 2014, Julianna yagiye gumvikana ko atewe agahinda n’uyu mwana we ndetse agahamya ko byamugoye kubyakira.Taliki ya 12 Gicurasi 2020, nibwo Julianna yatangarije abakunzi be ko yibarutse umwana we wa kabiri nyuma y’imyaka 4 abuze imfura ye y’umuhungu.

Umwana wa Julianna yujuje umwaka umwe.

Ku munsi w’ejo kuwa gatatu nibwo uyu mwana wa Julianna Kanyomozi yizihije isabukuru y’amavuko y’umwaka umwe, aho uyu mugore yashimye Imana akagaragaza ko ikora ibitangaza kandi yamubaye hafi mugihe umutima we wari ushengutse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu bintu abakobwa bakora bigashegesha imitima y’abasore ariko bakabyihanganira.

Kigali: Umukobwa yarize ayo kwarika kubera umusore wamuriye miliyoni eshatu amubeshya ko azamurongora.