in

Kigali: Umugore wakoraga akazi k’uburaya yatahanye n’abasore babiri bamukorera igikorwa cy’ubunyamaswa

Abasore babiri bakekwaho kwica umugore wakoraga uburaya bikekwa ko bari batahanye aho yari atuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo.

Bakamuzingazingira mu mufuka w’ibishingwe, bariyemerera icyaha bakavuga ko bivuganye nyakwigendera kuko yari yibye ibihumbi bitatu umwe muri bo.

Aba basore babiri bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bakekwaho gukora iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi mu ijoro ryo ku ya 02 Mutarama 2023.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba basore bamaze kwica nyakwigendera, bamushyize mu mufuka w’ibishingwe kugira ngo nihaza kwira baze kujya kumujugunya mu mugezi wa Yanze.

Nyuma yuko aya makuru amenyekanye, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihutiye kuhagera rusanga nyakwigendera azingazingiye mu mufuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibakwirwa muri sitade ya Kigali: Umubare w’abamaze kubura ubuzima kubera umutingito uri gukanga isi

Cristiano Ronaldo agiye gukora igikorwa cy’urukundo azashimirwa ibihe byose