Umutingito wabereye mu bihugu bya Turikiya na Siriya ukomeje gutwara ubuzima bw’abantu uko bukeye n’uko bwije.
Buri Saha hari kubarurwa abantu bamaze guhitanwa n’uwo mutingito uri gutuma isi isuka amarira kubera ubuzima bw’abantu umaze gutwara.
Abishwe n’umutingito bamaze kurenga 11,000 nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru biri gukurikirana iby’uyu mutingito.
Uyu mutingito ukomeje gushyingura benshi wakubise uri ku kigero cya 7.8 nkuko igipimo cya Richter cyabyerekanye.