Kigali: Indaya yabaze indi ngezi ye nyuma yo kunywa urwagwa itahawe

Indaya yabaze ngezi yayo nyuma y’uko iyabazwe inyweye icupa ry’urwagwa ry’iyo ndaya yabaze.

Ibi byabereye mu murenge wa Nyakabanda , Mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali aho abagore babiri bakora umwuga w’ uburaya , barwanye mu buryo bukomeye umwe akeba itama mugenzi we akoresheje urwembe.

Aba bagore barwanye bapfa ko umwe yanyweye ku icupa ry’urwagwa yari yaguze.

Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 20 Nzeri 2022 hafi y’ahitwa muri Karabaye mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge.

Abari aho bavuze ko izi ndaya zari zasinze cyane ubwo umwe yanywaga ku icupa rya mugenzi we atabishaka nuko agahita ajya kugura urwembe yakoresheje abaga mugenzi we.

Amakuru avuga ko aba bagore bakora umwuga wo kwicuruza bapfuye icupa ry’urwagwa rigura amafaranga 500 Frw yonyine.