Umunyamakuru Bujyakera Jean Paul uzwi nka Guterman yatawe muri yombi azira kwaka icyo kunywa mu kabari akananirwa kwishyura ndetse no gukubita uwamwishyuzaga.
Kugeza ubu uyu munyamakuru afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibi byaha byakozwe ku wa 21 Nzeri 2022 mu Kabari gaherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri II, Umudugudu wa Rebero akaka ibyo kunywa bitandukanye nyuma ntiyishyure hanyuma aza no gukubita uwamwishyuzaga.