in

Nyuma yo kongererwa umushahara abarimu bose bagiye guhabwa ikindi kintu gikomeye

Abarimu bose bakorera uwo mwuga mu Rwanda bagiye guhabwa mudasobwa zizajya zibafasha kunoza neza akazi ko gutanga amasomo anoze.

Ibi byatangajwe n’muyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana.

Uyu muyobozi kandi avuga ko mu myaka ibiri iri imbere abarimu bose bazaba barahawe mudasobwa zizabafasha kunoza umurimo bakora.

Ibi yabivugiye mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu Ntara y’Amajyepfo, ku cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022.

Kuri ubu hari mudasobwa ibihumbi 20 zo guha Abarimu nkuko Dr. Nelson Mbarushimana akomeza abitangaza.

Abarimu baganiriye na KT Radio dukesha iyi nkuru bavuze ko bishimiye iki cyemezo cyo kubaha mudasobwa.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Indaya yabaze indi ngezi ye nyuma yo kunywa urwagwa itahawe

Basketball: Abakinnyi bazacakirana mu mukino wa All star game bamenyekanye