in

Kigali: Impinduka ku bantu bakoresha umuhanda Downtown- Rwandex

Umuhanda uva muri gare yo mu mujyi ahanzwi nka Downtown ugakomeza Rwandex, ukagera muri gare ya Remera, uzajya uharirwa bisi gusa, mu kwihutisha abagenzi nko mu masaha bajya cyangwa bava ku kazi.

Ni mu buryo bwo gushakira inzira imodoka zitwara abantu ku buryo bwa rusange bitewe n’uko usanga umuvundo w’imodoka z’abantu ku giti cyabo wazibujije gutambuka imodoka zitwara abagenzi.

Kandi ugasanga imirongo y’abagenzi igakomeza kwiyongera, cyane cyane mu masaha abantu bajya cyangwa bava ku kazi.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 20 Nyakanga 2023 ubwo sosiyete itwara abantu mu buryo bwa rusange ya Jali Transport yari iri gutangiza amahugurwa y’iminsi ine azahabwa abashoferi b’iyi sosiyete, mu gukomeza kubashishikariza gutwara imodoka bya kinyamwuga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro y’umuhanzi ukomeye cyane mu mateka y’isi wapfuye agiye kuzuza imyaka ijana (100)

Arabakiranye: Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi yabonye ikipe nshya igiye kumuhindurira ubuzima -AMAFOTO