in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Kigali: Abajura batatu bishe umusore w’imyaka 23 ku manwa y’ihangu(Video)

Hari mu masaha ya saa yine ubwo abajura batatu bakubise ibibando umusore w’imyaka 23 wari ubatesheje kwiba umucanga bamusiga ari intere , nyuma y’igihe gito ahita yitaba Imana.

Ni mumujyi wa Kigali aho bivugwa ko uyu musore witwa Habumuremyi yarindaga aho aba bajura batatu bari baje kwiba.Aba bajura Baba lao, Matoroshi na Robert ngo yabonye barimo kwiba arabirukankana, hanyuma bageze aho abantu benshi batababona baramuhondagura bamusigira akuka gake nako kamushiranye nyuma yiminota 15.

BTN iganira n’ababibonye bayitangarije ko uyu musore yamanutse yirukankana umwe mu bajura wari waje kwiba umucanga, hanyuma bararwana , noneho abandi babiri bari basigaye baje gutabara mugenzi wabo warwanaga na Habumuremyi bamuhondagura ibiti byaje kumuviramo urupfu.Ubwo abaturage bahururaga abajura bahise biruka wa musore arimo gutaka asaba amazi.Mu kuyamuha banashakisha imbangukira gutabara ,uyu musore yahise yitaba Imana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Producer Eleeeeh yavuze amaze kwegukana igihembo cye cya mbere

Davido n’umukunzi we baciye amazimwe.