in

Kicukiro: Umunyamakuru Ndahiro Valens Papi yakubiswe na DASSO kugeza akomeretse – VIDEWO

Umunyamakuru wa BTN TV, Ndahiro Valens Papi, yakomerekejwe n’umukozi w’ Urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO), mu Karere ka Kicukiro.

Uyu munyamakuru avuga ko yasagariwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024, ubwo yari yagiye gutara inkuru mu Murenge wa Niboye.

Ndahiro yagize ati “Twari turi ahantu kicukiro ahantu bari gusenyera abaturage bavuga ko bubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ariko abaturage bakagaragaza ko hari ibaruwa y’umujyi igaragaza ko abo baturage bashobora kwisanira. Ariko umwe mu bahafite inzu, agaragaza ko yatswe miliyoni 3frw n’us’inzwe imyubakire ku Karere, umusaza uhari akavuga ko yasabwe ruswa ya 3000 frw na Dasso ku rwego rw’Umurenge, barayabima, bakavuga ko ariyo ntandaro yo kuvuga ko bitemewe, bikabaviramo gusenyerwa.”

Yakomeza agira ati “ Baduhamagaye rero nk’itangazamakuru ngo tugaragaze akarengane ko gusenyerwa. “

Uyu munyamakuru yakomeje agira ati “natangiye akazi ko gutara inkuru maze DASSO nta kintu na kimwe yambajije, yahise atangira kuniga, yankubise ingumi ku munwa, ndakomereka ariko nta gikoresho cyamenetse.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko inzego ziri kubikurikirana.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 62 bose baharitswe bakekwaho kubeshya imyaka mu byangombwa byabo

RURA imaze gushyira hanze ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali