in

Keza Terisky avuze amagambo akomeye yakoze ku mitima ya benshi nyuma yo kwibaruka imfura ye y’umuhungu

Keza Terisky avuze amagambo akomeye yakoze ku mitima ya benshi nyuma yo kwibaruka imfura ye y’umuhungu.

Byamenyekanye ku wa gatanu tariki ya 10 Werurwe ko umunyamideli Keza Terisky yibarutse imfura ye y’umuhungu yabyaranye na The Trainer.

Nyuma yo kwibaruka ntiyaripfanye kuko yagannye ku rukuta rwe rwa Instagram agira ubutumwa atambutsa ndetse ashimira buri umwe wese wamusengeye kugira ngo yibaruke amahoro.

Keza Terisky yagize ati “Urakoze Mana kungira umubyeyi, umpaye umugisha umpa umwana w’umuhungu w’igitangaza kandi mwiza.

Yakomeje agira ati “Mana ndagushimira ko uhora unyibutsa byumwihariko kuba umubyeyi, buri gihe nkomeza inzira kandi unyibutsa kwizera ko wateguye icyiza kumuryango wanjye.

Yasoje ashimira bur’umwe wamubaye hafi ndetse akamusengera.

Ati “Urakoze kuba umpaye uyu mwana mwiza kandi umpane umugisha hamwe na we

kandi Ndashimira buri wese wansengeye bikagenda neza.”

Ubu amakuru ahari avuga ko yabyaye neza ndetse ubuzima bwe n’ubwumwana ubu bumeze neza.

Amwe mu mafoto y’umwana we.
Keza Terisky.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Papa yakiriye Abasenyeri bo mu Rwanda

Umukunzi wa Cristiano yavuze ikintu gisekeje Ronaldo arusha abandi bagabo