in

Kapiteni wa APR FC yasaze yasizoye arashaka kuyivamo nyuma yo kumva intwaro z’imitutu iyi kipe igiye kugura

Kapiteni wa APR FC yasaze yasizoye arashaka kuyivamo nyuma yo kumva intwaro z’imitutu iyi kipe igiye kugura.

Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel arifuza kuba yatandukana n’iyi kipe akaba yakwerekeza gukina hanze y’u Rwanda.

Djabel umaze imyaka 4 muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu amakuru avuga ko kuri we yumva igihe cyo gukina mu Rwanda cyarangiye bityo yumva yajya gukina hanze y’u Rwanda.

Amakuru twamenye ni Djabel yegereye ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC abusaba ko bwamurekura akajya gukina hanze y’u Rwanda.

Ubusanzwe Djabel asigaje amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Nubwo we yasabye ibyo, ubuyobozi bwa APR FC ntibwiteguye kurekura uyu mukinnyi nubwo umwaka ushize w’imikino atabonye umwanya uhagije wo gukina.

APR FC iramutse imurekuye yakwerekeza gukina mu gihugu cya Libya aho hari ikipe imwifuza mu gihe yaba yiteguye yahita asinya.

 

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Perezida wataye ikipe yayoboraga mu Rwanda, yatakambiwe na banyirayo kugira ngo agaruke mu nshingano yari arimo

Ntuzigere ubwira umugore ibi bintu 2 kabone nubwo waba umukunda byo gupfa