in

Kanye West yaciye amarenga y’umubano we na Kim Kardashian

Kanye West mu kiganiro cya mu gitondo gica kuri imwe muri Television zikomeye muri America yasabye imbabazi Kim Kardashian aherutse guharabika ku mbuga nkoranyambaga.

Kanye West yatangiye avuga ati: “Reka ntangire ntasa imbabazi Kim Kardashian ku magambo namuvuzeho. Ntabwo abikwiriye, ni Mama w’abana banjye ambabarire stress namuteye nibyo nakoze byamubabaje”.

Yongeyeho ati: “Muri iriya minsi ntabwo narindi gutekereza neza kubera ibibazo narimfitanye na Adidas byatumye ntangira gufata nabi abantu ba hafi yanjye. Nk’umubyeyi ntabwo byari bikwiriye ko mfata nabi uwo dufatanije kurera”.

Kanye West yavuze ko ibibazo yarafitanye na Kim Kardashian byarangiye.

Ubwo bamubazaga niba ibibazo yarafitanye na Kim byarakemutse, Kanye West yasubije ati: “Byarakemutse kuko ubu mfite ijambo ku bana banjye. Icyatumye mvuga biriya byose nuko nari narimwe ijambo ku bana banjye ariko ubu bimeze neza. Kanye West atangaje ibi hashize iminsi asibye amagambo mabi yari yaravuze kuri Kim Kardashian kuri Instagram ye.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Uko Afrique yataramiye I Dubai

Shakira yavuze ukuntu yitereteye Pique kugira ngo babane