in

Kamonyi: Pasiteri yatezwe agatego maze afatirwa mu cyuho arimo yiha akabyizi ku mugore w’undi mugabo

Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugarika, haravugwa inkuru y’umupasiteri wafatiwe mu cyuho arimo asambana n’umugore w’undi mugabo, nyuma yo gutegwa agatego.

Umugabo w’uyu mugore wasambanwaga, yabyutse ajya mu kazi nk’ibisanzwe, nuko akimara kuva mu rugo, umugore bamaze igihe gito babanye yahise afata telefone maze ahamagara Pasiteri basanzwe basengana ahazwi nko kuri ADEPER yo ku Ruyenzi ngo aze amufashe gushima Imana ko yabonye umugabo.

Ubwo Pasiteri ahageze, umugore yakoze uko ashoboye maze biza kurangira baryamanye, gusa ubwo Pasiteri yari amaze gukuramo imyenda bombi bageze mu buriri, umugabo w’uyu mugore yahise azana n’insore sore basanzwe bakorana maze zitangira gukubita ndetse zambura ibyo uyu Pasiteri yari afite.

Abaturanyi n’inzego z’ubuyobozi bahise baza maze batabarira hafi, maze umupasiteri bamutegera moto arataha.

Uyu mudamu we yabwiye itangazamakuru ko yashakaga ko bamukoza isoni ndetse bakanamwambura telefone ye ngo kubera ko uyu mu Pasiteri yamuhanuriye ko atazabona umugabo ngo kubera ibibazo afite mu myanya y’ibanga, kandi yaramubeshyaga.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yayaryaga nk’uzapfa ejo, Umusore wiyise Zainabu kugira ngo arye ifaranga ry’abagabo ibye byajemo kidobya

Rwabuze gica: Ikipe ya Real Madrid na Manchester City zananiwe kwisobanura zongera gutuma urugamba rusubira bubisi