in

Rwabuze gica: Ikipe ya Real Madrid na Manchester City zananiwe kwisobanura zongera gutuma urugamba rusubira bubisi

Ikipe ya Real Madrid yari fite umukino w’ishiraniro n’ikipe ya Manchester City mu mikino ya 1/2 muri Uaefa Champions League benshi bibazaga ikipe iraza gutahana amanota atatu bitewe n’uko umwaka ushize byari byagenze.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 09 Gicurasi 2023 ku isaha ya saa tatu z’ijoro nibwo umukino watangiye maze amakipe aratakana induru ziravuga benshi bumvaga ikipe ya Manchester City iraza kwihorera ku ikipe ya Real Madrid kubera umwaka ushize Real Madrid yakuriyemo ikipe Man City muri 1/2 mu buryo bwababaje cyane abakunzi bayo.

Ikipe ya Real Madrid nk’ikipe yariri murugo imbere y’abafana bayo niyo yaje kubanza igitego cyiza cyane cyatsinzwe n’umusore ukomoka mu gihugu cya Brazil uri mu bihe bye byiza witwa Vinicius Jr maze abakunzi b’ikipe ya Real Madrid bajya mu bicu.

Ubwo Vinicius Jr yatsindaga iki gitego abakunzi ba Manchester City batangiye kwiheba abandi batangira kubona ikipe ya Real imenyereye igikombe n’ubundi ntakabuza igomba gutsinda uyu mukino gusa umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi akaba n’inyingi ya mwamba muri iyi kipe Kevin De Bruyne yaje gutanga ibyishimo ku bakunzi ba Manchester City ubwo yatsindaga igitego kiza cyane ku munota wa 67 ku mupira yarahawe na kapiteni Gündogan.

Amakipe yombi yagerageje gushaka uburyo yarangiza umukino ayoboye gusa ntibyayakundira kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe bivuze ko uragamba rugomba kurangirira mu gihugu cy’u Bwongereza kuri Etihad Stadium y’ikipe ya Manchester City.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kamonyi: Pasiteri yatezwe agatego maze afatirwa mu cyuho arimo yiha akabyizi ku mugore w’undi mugabo

Wa musore burya ni umuherwe, Ish Kevin ubu ufite studio ye avuga ko yari arambiwe gukorera iwabandi(AMAFOTO)